Ingege ebyiri z’intambara zo mu gihugu cya Uganda zakorewe mu gihugu cy’u Burusiya zari zaraburiwe irengero ubwo zerekezaga mu gihugu cya Somalia, zagaragaye mu mashyamba y’umusozi wa Kenya kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama ubwo zagaragaraga zarahiye bikomeye.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe kurinda inyamanswa muri muri Kenya Julius Kipngetich yatangarije ikinyamakuru Africa review ko imwe muri izo kajugujugu byagaragara ko yatwitswe bikomeye.
Inzego z’igisirikare mu gihugu cya Kenya, zatangarije ibiro ntara makuru by’u Bufaransa AFP ko kugeza ubu zitaramenya icyateye izi mpanuka y’izi ndege.
Guhiga icyateye izi impanuka, byagenje maguru make kuri uyu wa Mbere kubera ikirere cyari cyifashe nabi muri ako gace, ubutabazi bukaba bwongeye gusubukurwa mu gitindo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Izi ndege za Uganda zari zerekeje mu gihugu cya Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurica Yunze Ubumwe, aho ifiteyo ingabo zihanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab ufite igice kinini k’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO