00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Bufaransa zizatinda muri Mali

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 30 March 2013 saa 10:37
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa François Hollande yatangarije abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye ziguma muri Mali kugeza mu mpera z’uyu mwaka.
Abayobozi b’u Bufaransa bohereza ingabo muri Mali bari bazi ko zizamarayo igihe gito. Abafaransa bari muri Mali aho bagiye gufasha icyo gihugu gusubirana ubusugire bwacyo kuko amajyaruguru yari yarigaruriwe n’intagondwa zitsimbaraye ku mahame y’idini ya islam zikorana na Al-quaida.
Nk’uko France 2 ibitangaza, Hollande yavuze ko mu basirikare ibihumbi (…)

Perezida w’u Bufaransa François Hollande yatangarije abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye ziguma muri Mali kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Abayobozi b’u Bufaransa bohereza ingabo muri Mali bari bazi ko zizamarayo igihe gito. Abafaransa bari muri Mali aho bagiye gufasha icyo gihugu gusubirana ubusugire bwacyo kuko amajyaruguru yari yarigaruriwe n’intagondwa zitsimbaraye ku mahame y’idini ya islam zikorana na Al-quaida.

Nk’uko France 2 ibitangaza, Hollande yavuze ko mu basirikare ibihumbi bine bafiteyo mu mpera z’uyu mwaka hazaba hasigaye igihumbi gusa, na bo bazinjizwa mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye, kandi yemeye ko imwe mu mpanvu nyamukuru yari yabajyanye batari bayigeraho yo kubohoza abaturage babo 6 bafashweho ingwate n’ibyo byihebe. Avuga ko acyeka ko umwe muri bo yaba yarivuganwe na byo.

Hollande yanavuze ko gahunda y’amatora muri Mali itahindutse, kandi nta mukandida u Bufaransa bushyigikiye kurusha abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages