Indege ya kajugujugu y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, yaraye irashwe n’ingabo z’iki gihugu ihitana abari bayirimo bane.
Umuvugizi w’ingabo za Sudani y’epfo yatangarije BBC ko iyi ndege yarasiwe mu gace ka Jonglei kubera kuyibeshyaho bakeka ko ari iy’umwanzi.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yamaganiye kure iki gikorwa cyakozwe n’ingabo za Sudani y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’ingabo za Loni ziri muri Sudani y’amajyepfo Eduardo del Buey, yavuze ko ingabo za Sudani y’Amajyepfo zamishe urufaya rw’amasasu kuri iyi ndege kugeza ubwo bayihanuriye ku butaka.
Ban Ki-moon yasabye Leta ya Sudani y’Amajyepfo gukora iperereza ku baba bakoze iki cyaha.



















TANGA IGITEKEREZO