Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoromuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zifite ubwoba ko agace ka Ituri gaherereye mu Ntara y’u Burasirazu bwa Congoakaba ari n’indiri y’inyeshyamba ziyobowe na Generali Jean Bosco Ntaganda, kuri ubu ushakishwa n’urukiko mpuzamanga mpanabyaha kakongera kwibasirwa n’intambara
Afiquinfos dukesha iyi nkuru ivuga ko umuvugizi w’ingabo za Loni muri Congo Kinshasa, Félix Prosper Basse kuri uyu wa gatatu yavuze ko bafashe ingamba zo kubungabunga umutekano muri aka gace by’umwihariko.
Atangaza ko kuri ubu ntakibazo gihari muri Ituri, ariko ko hari uduce bakeka ko dushobora kwigabizwa n’inyeshyamba nka Bukiringi, Aveba, Gety, ChekeleKrogo, na Nyamani, duherereye mu ntara ya Irumu kuri ubu hagenzurwa n’inyeshyamba zigometse kuri Ituri.
Izindi ngamba kandi zafashwe, ni izo gukaza umutekano kuri gereza ya Mahagi yegereye batayo y’ingabo cya Loni zikomoka muri Bangladesh kugira ngo izi nyeshyamba zitarekura abahafungiye.


















TANGA IGITEKEREZO