00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyeshyamba za M23 zishimiye ibyavuzwe na François Hollande

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 10 October 2012 saa 09:18
Yasuwe :

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa, urishimira ibyavuzwe na Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, aho yatangaje ko ibikorerwa muri Congo Kinshasa ko hari imiyoborere mibi.
Col. Vianney Kazarama, Umuvugizi wa M23 yunze mu rya Hollande avuga ko nta demokarasi irangwa muri Congo, uburenganzira bwa muntu ntibwubahirizwa.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru, bitangaza ko kuri uyu wa 09 Ukwakira, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Paris (…)

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa, urishimira ibyavuzwe na Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande, aho yatangaje ko ibikorerwa muri Congo Kinshasa ko hari imiyoborere mibi.

Col. Vianney Kazarama, Umuvugizi wa M23 yunze mu rya Hollande avuga ko nta demokarasi irangwa muri Congo, uburenganzira bwa muntu ntibwubahirizwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru, bitangaza ko kuri uyu wa 09 Ukwakira, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Paris imbere hari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, Perezida w’U Bufaransa, François Hollande yavuze ko ibibera muri Congo Kinshasa bibangamiye uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Ariko Leta ya congo yo ntibyayinejeje, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yatangarije AFP ko ibyavuzwe na Hollande niba birebana n’ibibera mu Burasirazuba byaba ari ukuri ko uburenganzira bwa muntu buhutazwa. Ati « Bibaye ari ibireba igihugu cyose, ntaho byaba bihuriye n’ukuri, abaturage ba Congo ni bo ubwabo bakwiye kubanza kubyemeza cyangwa bakabihakana. »

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages