Umufasha wa Ndikumana Hamadi Katauti ari we Irene Uwoya “Oprah” ubu yijunditse Umunyatanzaniyakazi nawe w’umukinnyi wa sinema (filamu Bongo) witwa Jacqueline Wolper amuziza ko yaba yaramuroze.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publishers, Oprah yatangaje ibyo igihe yari ku kibuga cy’indege cya Kilimanjaro “KIA”, aho yari yajyanywe no gutera ingabo mu bitugu umukinnyi wa sinama mugenzi we, Mtambalike “Richie”.
Ngo mu gihe Oprah na bagenzi be barimo Wolper bamenyekanishwaga ku bari bari aho (presentation) maze uwabamenyekanishaga ari we Brian Kikoti (umwe mu bategura irushanwa Miss Kilimanjaro) akavuga amazina y’abandi neza ariko yajyera kuri Oprah akavuga ko yitwa Jacqueline Wolper.
Ibyo byatunguye Oprah maze avugana umujinya agira ati: “Habaye iki nshuti? Wolper yaba yarandoze; ubu uyu koko yibagiwe izina rya njye?Kandi ibi si inshuro ya mbere bimbayeho”.
Oprah yavuze ko atari inshuro ya mbere ngo kuko n’igihe yajyaga kuri radiyo ikorera i Dar es Salaam, umunyamakuru wa yo witwa Zamaradi Mketema amusuhuza yamwise Jacqueline.



















TANGA IGITEKEREZO