Kuri iki cyumweru tariki 12 Kanama, kajugujugu eshatu z’igisirikare cya Uganda zaburiwe irengero ubwo zerekezaga muri Somalia mu gikorwa cy’Umuryango w’ibihugu by’Afurika cyo kugarura amahoro muri Somalia mu kurwanya intagondwa za Al-Shababb,mu mujyi wa Kismayu.
Africareview.com dukesha iyi nkuru itangaza ko igisirikare cya Uganda cyavuze ko mu ndege 4 zahagurutse imwe ari yo yabashije kugera mu Mujyi wa Wajir aho byari biteganijwe ko izo ndege zizongererwa amavuta.
Kuri uyu wa Mbere igisirikare cya Uganda n’icya Kenya byazindukiye mu butabazi,igikorwa kitaboroheye na gato bitewe n’ikirere kitameze neza.Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda,Col. Felix Kulayigye yatangaje ko ubushakashatsi bugikomeje.
Marcus Ochola,Umukuru wa Polisi mu karere k’u Burasirazuba yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere itsinda ry’abakora ubutabazi ryabwiwe aho imwe muri izo kajugujugu yaguye ku musozi wa Mount Kenya ariko kugeza ubu bakaba batarahagera.
Ochola avuga ko hari ababashije kurokoka ,mu ndege yaguye mu mpinga y’umusozi wa Mount Kenya.
Ingabo za Uganda ni zimwe mu zigize umutwe w’Umuryango wa Afurika ushinzwe kubungabunga amahoro muri Somalia.Uyu mutwe ukaba wateguraga kugaba ibitero ku mutwe w’intagondwa za Al-Shababb.



















TANGA IGITEKEREZO