Kuri uyu wa Mbere abantu bagera kuri 300 bagabye igitero mu rusisiro ruherereye mu Karere ka Tana River uherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cya Kenya.
Nk’uko Umuryango Utabara Imbabare muri kenya (Croix Rouge) ubitangaza, Ibi ni ibyabaye ari mu gitondo ku isaha ya saa yine, ubwo abantu basaga 300, bagabye igitero mu rusisro rwa Kilelengwani, bagatwikwa amazu menshi ndetse bakanangiriza n’ibindi bintu byinshi cyane by’abaturage batuye urwo rusisiro .
Nk’uko Aggrey Adoli, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Tana River yabitangarije AFP, kugeza ubu ngo muri Kenya mu duce twa Tana River umutekano wifashe nabi, kubera ko amakimbirane ashingiye ku moko arimo gutuma habaho imirwano hagati y’abaturage nta no gutinya inzego za Polisi.
Nk’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru ibitangaza, abagabye icyo gitero ni abagize itsinda ryitwa Pokomo rigizwe n’abahinzi, aba bakaba aribo bagabye igitero ku baturage ba Orma bo bagizwe n’ababorozi.
Ibi bibaye mu gihe mu kwezi gushize kwa Kanama, abaturage 52 bo mu bwoko bwa Orma bishwe na bamwe mu bagize ubwoko bwa Pokomo, bakoresheje imihoro ndetse bakanabatwikira amazu atari make mu kandi gace kitwa Tarassa nako gahereye muri ako Karere ka Tana River.
Ikindi kandi ngo ,umuntu umwe yarishwe ku itariki ya 1 Kanama uyu mwaka, ndetse n’abandi bagera kuri 12 nabo babura ubuzima nyuma y’icyumweru kimwe gusa.
Twababwirako aba baturage bari mu bushyamirane bushingiye ku moko, baturiye umugezi wa Tana, bakaba bapfa ubutaka ndetse n’amazi yo muri uwo mugezi baturiye. Kugeza ubu abantu barenga ijana na mirongo itatu (130) nibo bamaze gusiga ubuzima muri ayo makimbirane ashingiye ku moko.



















TANGA IGITEKEREZO