Polisi yo muri Kenya yatangaje ko Ambasaderi Olga Fonseca wari uhagarariye Venezuela muri icyo gihugu n’u Rwanda, yishwe n’abagizi ba nabi, umurambo we bawusanze ku icumbi yari asanzwe abamo i Nairobi ku itariki ya 27 Nyakanga 2012.
Polisi yasanze umurambo w’ambasaderi wa Venezuela ku buriri, ariko icyamwishe ngo nticyabashije kumenyekana. Gusa hari Abanyakenya 6 bakoraga muri ambasade batawe muri yombi kuko bakekwaho kumwica.
Ibyo bibaye nyuma gato y’aho bamwe mu bakozi bo muri Ambasade ya Venezuela bavuze ko ambasaderi Olga Fonseca yabirukanye kuko ngo bashinjaga ambasaderi Gerardo Carrillo Silva wahakoze mbere kubasambanya, nk’uko ikinyamakuru the daily nation cyabyanditse
Bivugwa ko byatumye bamwe muri bo birukanwa ku mirimo yabo muri ambasade, Ariko Reyes wavugiye Ambasade yahakanye ko abo bakozi baba barirukanywe. Abandi nabo bavuga ko hari ubwo yaba yarishwe n’abajura kuko bitaba ari ubwa mbere, bisanzwe bibaho ko Abanyamahanga bazira ubutunzi bwabo muri icyo gihugu.
Fonseca yahagarariye Venezuela muri Kenya guhera ku itariki ya 15 Nyakanga, yari ashinzwe gukurikiranira hafi umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, Uganda, na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO