Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Fatou Bensouda, kuri uyu wa mbere yatangaje ko arajwe ishinga no gukurikirana abantu bane bagize uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu muri Kenya.
Ubwo yari muri Kenya mu gikorwa cyo gushaka abatangabuhamya ku byaha bishinjwa aba bantu, yagize ati « Ikibazo cy’abagore, abagabo ndetse n’abana bahuye n’akaga kubera izi mvururu kiri mu byo nshyize imbere kandi kirampangayikisha iminsi yose. Byarambabaje, bizahora bimbabaza. »
Inkuru ya Afrik.com ivuga ko uyu mushinjacyaha azamara icyumweru muri Kenya aganira n’Abanyapolitiki, abaturage rubanda rugufi n’amashyirahamwe y’abatakaje ababo n’abakozweho bikomeye n’izo mvururu.
Uhuru Kenyatta, William Ruto, Joshua Arap Sang na Francis Muthaura, bari ku isonga ry’abavuzweho uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu muri 2007-2008. Ni bamwe mu bo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukurikiranye, mu gihe nyama ari abantu bakomeye muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO