00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Hagiye kubakwa ibitaro by’abarwayi b’amavunja

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 11 November 2012 saa 04:11
Yasuwe :

Umuryango utegamiye kuri Leta watangaje ko ugiye kubaka ivuriro ry’abarwayi b’amavunja mu gace ka Murang’a mu gihugu cya Kenya ahakunze kugaragara umubare munini w’abarwayi bayo.
Nk’uko uhagarariye uyu muryango yabitangaje, iyo nyubako izifashishwa mu kwita ku barwayi bazahajwe n’amavunja nk’uko tubikesha allafrica.com.
Umuyobozi w’uyu muryango Ahadi Kenya Trust, Stanley Kamau yabitangarije abo barwayi bo muri ubwo yabasuraga.
Biteganyijwe ko ibyo bitaro by’amavunja bizubakwa mu mwaka (…)

Umuryango utegamiye kuri Leta watangaje ko ugiye kubaka ivuriro ry’abarwayi b’amavunja mu gace ka Murang’a mu gihugu cya Kenya ahakunze kugaragara umubare munini w’abarwayi bayo.

Nk’uko uhagarariye uyu muryango yabitangaje, iyo nyubako izifashishwa mu kwita ku barwayi bazahajwe n’amavunja nk’uko tubikesha allafrica.com.

Umuyobozi w’uyu muryango Ahadi Kenya Trust, Stanley Kamau yabitangarije abo barwayi bo muri ubwo yabasuraga.

Biteganyijwe ko ibyo bitaro by’amavunja bizubakwa mu mwaka utaha, bikazuzura bitwaye miliyoni 200 z’Amashilingi.

Ibyo bitaro bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000, kandi hazajya hatangirwa inama zo kwirinda amavunja.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages