Ikiganiro mpaka cya kabiri ari na cyo cya nyuma ku matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, biteganyijwe ko kibera i Nairobi kuri uyu wa mbere mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya kane Werurwe 2013.
Wachira Waruru uhagarariye itsinda rishinzwe iby’ibi biganiro, yatangaje ko icy’uyu munsi kiri bwibande ku bukungu n’ibijyanye n’amasambu.
Nk’uko tubikesha Urubuga Voanews.com,Waruru akomeza avuga ko mu biganiro byombi abaturage bazashobora guhitamo umukandida mwiza. Yagaragaje ko Abanyakenya benshi bagitora bashingiye ku moko, ikiganiro cya mbere kikaba cyaragaragaje ko hari benshi bazahindura imyumvire bakazatora badashingiye ku moko.
Urwego rushinzwe amatora muri Kenya rwatangaje ko hateganyijwe abakandida umunani bari bwitabire ikiganiro cy’uyu munsi.
Abo bakandida barimo Musalia Mudavadi, Uhuru Kenyatta, Martha Karua, James Ole Kiyiapi, Peter Kenneth, Paul Muite, Mohamed Abduda Dida na Minisitiri w’Intebe Raila Odinga, bakaba baturuka mu mashyaka atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO