Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, yanze icyifuzo cyo kongeza Abadepite agahimbazamusyi, bifuzaga kongezwa umwaka utaha.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, Kibaki ku itarki ya 10 yavuze ko abo badepite bashakaga kwiyongeza agahimbazamusyi binyuze mu buryo bunyuranyije n’ Itegeko Nshinga, kandi n’ubukungu bw’igihugu budahagaze neza.
Abadepite ba Kenya kugeza ubu bari ku myanya wa mbere muri Afurika mu guhembwa umushahara munini, kuko bahembwa amadolari ibihumbi 10,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya miliyoni 6 buri kwezi.
Nyamara abo badepite bifuzaga ko nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2013, bahabwa agahimbazamusyi gahwanye n’amadolari y’Amerika ibihumbi 105, ahwanye na miliyoni 68 by’amafaranga y’u Rwanda.
BBC ikomeza ivuga ko abantu bareba kure bavuga ko ibyo bishobora kuba intandaro y’imisoro iherutse kwiyongera, abaturage bakigagambya bamagana iki cyifuzo bibazaga aho ayo mafaranga y’inyongera ashobora guturuka.
Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, nawe yatangaje ku rubuga rwa twitter yamagana icyifuzo cy’Abadepite, ati “ndashaka ko ibintu bisobanuka, ndamagana icyifuzo cy’Abadepite basaba kongezwa agahimbazamusyi”.
Nk’uko ibirontaramakuru by’Abanyamerika nabyo byabitangaje, kugira ngo Umunyakenya ahabwe umushahara ungana n’inyongezo Abadepite bifuzaga, byasaba ko akora imyaka 61.
Perezida Kibaki yamaganye icyo cyifuzo nyuma yaho abaturage bamaze iminsi mu muhanda bita abadepite “ibisambo n’ibisahiranda”.
Abarimu n’abaganga nabo baherukaga kwigaragambya basaba kongezwa umushara, ariko abaturage ntibumve ukuntu Abadepite basaba kongezwa.
Imiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu, nka Transparency International bari batanze inzandiko zanditse zamagana icyifuzo cy’Abadepite zivuga ziti ”Iki cyifuzo kirahungabanya abaturage”.



















TANGA IGITEKEREZO