00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umuvandimwe wa Barack Obama yinjiye muri politiki

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 18 January 2013 saa 08:26
Yasuwe :

Malik Obama, murumuna wa Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yinjiye muri politiki mu gihugu cya Kenya aho ashaka kuba Guverineri.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ivuga ko Malik Obama yafatiye icyitegererezo ku muvandimwe we Barack Obama basangiye se, akaba yarafashe umwanzuro wo kwiyamamariza umwanya wa Guverineri wa Siaya, akarere gaherereye ku nkombe y’Ikiyaga cya Victoria.
Ati “maze kubona intsinzi y’umuvandimwe wanjye muri Amerika, natekereje (…)

Malik Obama, murumuna wa Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yinjiye muri politiki mu gihugu cya Kenya aho ashaka kuba Guverineri.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ivuga ko Malik Obama yafatiye icyitegererezo ku muvandimwe we Barack Obama basangiye se, akaba yarafashe umwanzuro wo kwiyamamariza umwanya wa Guverineri wa Siaya, akarere gaherereye ku nkombe y’Ikiyaga cya Victoria.

Ati “maze kubona intsinzi y’umuvandimwe wanjye muri Amerika, natekereje ko naba ntereranye igihugu cyanjye, ndamutse ntageze ikirenge mu cye. Ngomba kuba umuyobozi w’umunyamwete n’inyangamugayo.”

Avuga ko ahereye ku ntsinzi ya mugenzi we wa Amerika, azita ku kurwanya ubukene n’ubushomeri bibangamiye abatari bake muri Kenya, akaba yizeye ko azaba umukandida ukunzwe.

Mu gihe ahanganye n’umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe Raila Odinga, Malik Obama avuga ko yizeye intsinzi kandi ko yiteguye kugeza iterambere muri Siaya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages