00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Abanyekongo 4 bagiye mu mikino ya Olympic barazimiye

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 15 August 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Abanyecongo 4 bitabiriye imikino Olempike baburiwe irengero i Londres mu Gihugu cy’u Bwongereza, nkuko Radio ya Loni ikorera muri Congo yabitangaje kuwa Mbere tariki ya 13 Kanama 2012.
Abakinnyi bazimiye barimo umuteramakofe Mandembo Cedric wazimiriye i Londres nyuma y’umuhango wo gusoza imikono Olempike ku mugaragaro. Kuva uwo munsi telefoni ye ntishobora gucamo, kandi baheruka kumuca iryera mbere y’amasegonda 49 ngo umukino w’amaguru wabaye uwo munsi urangire.
Abayobozi bo mu (…)

Abayobozi bo mu gihugu cya Congo bavuze ko uriya mukinnyi hari ababonye afata ibikapu bye ava ahaberaga imikino arigendera, ariko ntawe yigeze abwira aho agiye.

Abandi batarabonerwa irengero ni abayobozi 2 b’amakipe ya boxing na judo, hamwe n’undi muyobozi umwe ushinzwe imikino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye Abanyekongo batarabonerwa irengero, hari n’abandi Banyafurika batagarutse mu bihugu byabo nyuma y’imikino ya Olempike, harimo n’Abanyakameroni basaga 7 batagarutse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages