00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvuga neza kaddafi bisigaye bihanwa n’amategeko

Yanditswe na

UWIMANA Salomon.

Kuya 3 May 2012 saa 03:48
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho iyobora ubu Libiya yatangaje kuri uyu wa gatatu ko hatowe itegeko rihana umuntu wese uzasingiza umuyobozi wa Libiya wapfuye Mouammar Kadhafi, abahungu be, ubutegetsi bwe cyangwa se undi wese wakwiha gutangaza inkuru z’ibinyoma n’ibihuha.
Mu itegeko ryasomewe itangazamakuru haranditse ngo: «Uko yaba abikoze kose, azahanishwa igihano cy’igifungo umuntu wese uzasingiza Mouammar Kadhafi n’ingoma ye, ibitekerezo bye, abahungu be (…) cyangwa undi wese uziha (…)

Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho iyobora ubu Libiya yatangaje kuri uyu wa gatatu ko hatowe itegeko rihana umuntu wese uzasingiza umuyobozi wa Libiya wapfuye Mouammar Kadhafi, abahungu be, ubutegetsi bwe cyangwa se undi wese wakwiha gutangaza inkuru z’ibinyoma n’ibihuha.

Mu itegeko ryasomewe itangazamakuru haranditse ngo: «Uko yaba abikoze kose, azahanishwa igihano cy’igifungo umuntu wese uzasingiza Mouammar Kadhafi n’ingoma ye, ibitekerezo bye, abahungu be (…) cyangwa undi wese uziha gukangurira rubanda iby’ingoma ya Kadhafi n’abayigize ».

Iri tegeko rifata ibihe Libiya irimo nk’iby’intambara bikomeza rigira riti :«Mu bihe by’intambara, azahanishwa igihano cy’igifungo umuntu wese uziha gutangaza amakuru y’ibinyoma cyangwa y’ibihuha (…) agamije kubangamira imyiteguro y’ingabo mu kurinda igihugu, cyangwa agamije gutera ubwoba no guca intege abenegihugu ».

Itegeko riteganyiriza kandi igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe ibihuha n’amakuru y’ibinyoma byatumye haba ibintu bidasanzwe mu gihugu.

Itegeko rya kabiri rijyanye n’iki gihe cy’inzibacyuho Libiya irimo, riteganyiriza igihano cy’igifungo umuntu wese uzabangamira impinduramatwara (y’Abanyalibiya) yo ku wa 17 Gashyantare, uziha gutesha agaciro idini ya Islam, ubuyobozi bw’igihugu cyangwa inzego zacyo.

Irindi tegeko ryatangajwe na CNT kuri uyu wa gatatu ni irivuga ko umutungo n’amafaranga by’umuryango wa Khadafi, utaretse n’uw’ibindi bikomerezwa byo ku ngoma ye, ibyabo byose bigomba gukomeza gucungwa n’inzego z’ubutabera. Abarebwa n’iri tegeko bagaragara ku rutonde rw’abantu n’amasosiyete rwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho (CNT).

Hejuru ku ifoto:Kaddafi

Foto:inquisitr.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages