Ku wa Kabiri w’icyumeru gishize Leta ya Malawi yashyize itangazo ahagaragara risaba ko Abashinwa bose bakora akazi k’ubucuruzi mu bice by’icyaro babyimurira mu mijyi mikuru iri muri icyo gihugu, bitarenze tariki ya 30 Kamena uyu mwaka cyangwa bitari ibyo ibyangombwa byabo by’ubucuruzi bakoreshaga bakazahita babyamburwa. Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2012.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Africa review, avuga ko igihugu cya Malawi cyafashe iki cyemezo nyuma y’aho abaturage b’icyo gihugu bafite ubucuruzi buciriritse batuye mu gace ka Karonga gaherereye mu Majyaruguru ya Malawi, berekaranye ko Abashinwa bamaze kwigarurira amasoko yo muturere tw’icyaro tugize icyo gihugu.
Aba bacuruzi bo muri ako gace batangaza ko usanga Abashinwa bacuruza ibicuruzwa ku giciro gito cyane, bityo ugasanga Abenegihugu bakora akazi kamwe bananirwa gucuruza cyangwa bagahomba burundu.
Muri Mata uyu mwaka, Leta ya Malawi yasabye Abashinwa bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu bice by’icyaro kubyimurira mu mijyi ya Blantyre, Lilongwe, Mzuzu, , Zomba ndetse no mu Mujyi wa Luchenza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Ubucuruzi muri Malawi witwa Newby Kumwembe mu ibaruwa yashyizeho umukon,o ivuga ko Abashinwa bagomba kuba bubahirije iyi gahunda bitarenze tariki ya 30 za Kamena.
Nk’uko bigaragara kuri kuri iyi baruwa, ivuga ko mu masezerano Leta ya Malawi yasinyanye na Leta y’u Bushinwa atemerera Abashinwa bakorera muri icyo gihugu gukorera mubice by’icyaro, bityo bakaba basabwa kuyubahiriza nta yandi mananiza.
Uyu muyobozi avuga ko Umushinwa utazubahiriza iyi gahunda yatanzwe, ibyangombwa bye by’ubucuruzi yakoreshaga azahita abyamburwa.



















TANGA IGITEKEREZO