Nyuma y’aho umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo uyigejejeho bimwe mu byifuzo byawo kugira ngo imishyikirano ikomeze, abahagarariye iyi Leta bo bahakaniye imbere y’abanyamakuru ko ibyo basabwa batabikozwa.
Bimwe mu byo uyu mutwe wa M23 wari wasabye Leta ya Congo, birimo kuvanaho ubutegetsi buriho hagashyirwaho ubw’inzibacyuho, gusangira ubutegetsi na Leta ya Congo, ndetse no kugenera nibura 40% by’umutungo, ugahabwa uturere bityo tukiteza imbere.
Mu kiganiro uhagarariye Leta ya Congo mu mishyikirano irimo kubera i Kampala muri Uganda, Padiri Apollinaire Malu Malu, yatangarije abanyamakuru ko ibyo M23 isaba ari amananiza, bityo ngo bagomba kureba gusa ibyatumye intambara ivuka, hatagize ikindi kitabwaho.
Yagize ati “Leta ya Congo ntishobora gusangira ubutegetsi n’umutwe wa M23 ushinjwa ibyaha by’intambara n’umuryango mpuzamahanga. Ntidushobora kandi kuvanaho Leta yishyiriweho n’abaturage, kuko yemewe n’amategeko.”
Ku birebana no guha 40% by’ingengo y’imari uturere, Ijwi ry’Amerika riravuga ko Appolinaire yavuze ko na byo ngo bidashoboka, kuko ngo umutwe wa M23 n’ubusanzwe ari wo ngo watumye igihugu gitakaza ubukungu. Aho avuga ko umutungo mwinshi ngo ujyanwa mu mahanga, kandi bigizwemo uruhare na M23.
Ibi rero bikaba bikomeje guteza urujijo muri iyi mishyikirano, kuko ibyo M23 isaba, Leta ya Congo itabikozwa.



















TANGA IGITEKEREZO