Leta ya Uganda ivuga ko yiteguye kunyomoza ingingo ku yindi ibirego bikubiye muri raporo y’impuguke za Loni bivuga ko Uganda ishyigikiye inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko tubikesha leparisien, amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakru by’u Bufararansa (AFP), avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo wa Uganda, Henry Okello Oryem yatangaje ko Uganda yiteguye kunyomoza rporo y’impuguke za Loni kuwa Gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2012, ko Uganda idafasha M23, bikaba bituma nta bwoba ifite yo gufatirwa ibihano ibyo ari byo byose.
Akanama k’Umutekano ka Loni gaherutse kongera gutangaza ko gashyigikiye raporo y’impuguke zako irega ibihugu by’u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23.
Minisitiri Okello agira ati ’turitegura gutanga igisubizo nyacyo ku birego by’ako gatsiko k‘impuguke za Loni, kandi ibyo tukabyerekana ingingo ku yindi ‘’.
Okello akomeza agira ati ’iterabwoba dushyirwaho ry’uko twafatirwa ibihano, ni amagambo gusa, kuko ukuri guhari kandi kuzagaragara’’.
Minisitiri Okello yari aherutse kuvuga ko raporo y’izo mpuguke za Loni zikubiyemo ibinyoma gusa .



















TANGA IGITEKEREZO