Kuri iki cyumweru muri Libiya hahagaze ibikorwa byinshi, imipaka yafunzwe, ingendo z’indege mpuzamahanga zahagaze mu rwego wo gukaza umutekano.
Amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaba muri iki gihugu, mu gihe hizihizwa isabukuru ya Kabiri y’itangizwa ry’urugamba rwo guhirika ubutegetsi kwa Mouammar Kadhafi.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ufatwa nk’umunsi mukuru ukomeye muri Libiya byatangiye ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka mu murwa mukuru Tripoli ndetse n’umujyi wa Kabiri ukomeye muri icyo gihugu wa Benghazi.
N’ubwo muri Libiya hakomeje ibirori byo kwizihiza ihirikwa rya Mouammar Kadhafi, ni na ko hakomeje n’imyigaragambyo yo ku ruhande rw’abari bashyigikiye Kadhafi aho banenga ubutegetsi buriho, bakaba basaba ko ubuyobozi bumanuka bukegera abaturage, hakabaho ivugurura mu gisirikare ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Ali Zeidan Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Libiya akaba yatangaje ko nta gikorwa kidasanzwe giteganijwe. Yagize ati “Twahaye abaturage uburenganzira ngo bakore umunsi mukuru ku giti cyabo.”



















TANGA IGITEKEREZO