Leta ya Libiya yarekuye abanyamategeko barimo Melinda Taylor na bagenzi be batatu bari boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye(CPI), mu gukurikirana urubanza rw’umuhungu wa Kadhafi.
UmunyaKoreya y’Amajyepfo unayobora uru rukiko yashimiye abayobozi ba Libiya ku byo bakoze ngo aba bakozi ba CPI babashe kurekurwa bahure n’imiryango yabo, ndetse anavuga ko bagiye guhita basubira mu mirimo yabo.
Aba banyamategeko uko ari bane bafatiwe muri Libiya kuva tariki ya 7 Kamena uyu mwaka, ubwo bari boherejwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku kibazo cya Seif Al Islam umuhungu wa Mouammar Kadhafi .
Ubwo bashyikirizaga impapuro uyu muhungu wa Al Islam, batawe muri yombi bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.
Urukiko mpuzamahanga ndetse n’igihugu cya Australia gikomokamo uyu Melinda Taylor, byakoze uko bishoboye ngo aba banyamategeko barekurwe ariko leta ya Libiya yo ikavuga ko igikeneye iperereza rirambuye.
Ifungurwa ryabo ryatangajwe ku mugaragaro kuwa Mbere tariki ya 2 Nyakanga uyu mwaka ari nabwo basubiye mu bihugu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO