00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya yafunze imipaka yayo mu majyepfo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 18 December 2012 saa 08:29
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012, igihugu cya Libya cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka n’ibihugu bine bituranye mu majyepfo bya Algeria, Tchad, Niger na Sudan.
Nk’uko bitangazwa n’abategetsi ba Libya, ngo ni ukubera ko ako gace karangwamo umutekano muke.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko imipaka ifunze kugeza ubwo uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu hagati ya Libiya n’ibyo bihugu bizaba byashyizwe ku murongo.
Icyemezo cyo gufunga imipaka cyatowe (…)

Icyemezo cyo gufunga imipaka cyatowe ku bwiganze bw’amajwi n’abagize Inteko, bahise banasaba Minisitiri w’Ingabo gushyiraho Guverineri w’Umusirikare mu majyepfo ‘ agahabwa ububasha bwose bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.

Kugeza ubu ntacyo ibindi bihugu birebwa n’iki cyemezo cya biragira icyo bitangaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages