Umutwe wa M23 urwanya leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uravuga ko witeguye guhura n’intumwa za leta kuri uyu wa gatanu tariki ya kane Mutarama 2013 muri Uganda hasubukurwa imishyikirano y’impande zombi, ariko nanone ngo ibiganiro bizatangira ari uko Leta yemeye gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano.
Umukuru wa M23 mu rwego rwa politiki Jean Marie Runiga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko leta ya Congo iri gutegura kubagabaho igitero kandi ko yatangiye kwimura ingabo zayo izerekeza i Goma no mu turere tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Yavuze ko M23 yiteguye gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko ko iyo mishyikirano igomba gukomeza habanje gusinywa amasezerano yo guhagarika intambara.
Mu kwezi gushize Umuryango w’Abibumbye wafatiye ibihano abayobozi ba M23 nyuma yaho ufatiye umujyi wa Goma, icyakora uyu mutwe nyuma yo kubisabwa n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga bigari ICGLR wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Goma hatangira imishyikirano.
Ibi biganiro byasubitswe mu matariki ya nyuma y’umwaka wa 2012, bikaba bisubukurwa kuri uyu wa kane Mutarama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO