Mu gihe ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) nazo zatangiye kurasa ku mutwe wa M23, Umutwe wa M23 urihanangiriza ingabo z’Umuryanbgo w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kutabogama.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Lit Col Vianney Kazarama, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko MONUSCO ikomeje kubogamira ku ngabo za Leta ya Congo zihanganye na M23, hari icyo nabo bakora.
"Turihanangiriza MONUSCO iri kurasa ku birindiro byacu, aho kutabogama. Nirekeraho kuturasaho!(. . . ) Nibakomeza kuturasa natwe turitabara.”
Intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Congo, yatumye abantu bava mu byabo, impunzi ziri kwinjira mu Rwanda zihunga Goma.



















TANGA IGITEKEREZO