00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu ihuriro ry’Afurika muri Gabon

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 June 2012 saa 06:31
Yasuwe :

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame ku munsi w’ejo tariki 11 Kamena 2012 yakiriwe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba n’Umufasha we Sylvie Bongo Ondimba; kuri ubu muri iki gihugu hakaba hateraniye abafasha b’abakuru b’ibihugu barimo uwa Burkina Faso, uwa Cote d’Ivoire, uwa Nigeria, uwa Namibia ndetse n’uwa Senegal mu rwego rwo kwitabira ibiganiro byiswe “Dialogue for Action Africa” byateguwe na Cecilia Attias, umutegarugori uzwiho guharanira bikomeye uburenganzira (…)

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame ku munsi w’ejo tariki 11 Kamena 2012 yakiriwe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba n’Umufasha we Sylvie Bongo Ondimba; kuri ubu muri iki gihugu hakaba hateraniye abafasha b’abakuru b’ibihugu barimo uwa Burkina Faso, uwa Cote d’Ivoire, uwa Nigeria, uwa Namibia ndetse n’uwa Senegal mu rwego rwo kwitabira ibiganiro byiswe “Dialogue for Action Africa” byateguwe na Cecilia Attias, umutegarugori uzwiho guharanira bikomeye uburenganzira bw’igitsinagore.

Ibi biganiro byahuje imiryango itegamiye kuri leta (NGOs), abakozi ba leta n’abikorera ku giti cyabo, ibyamamare mu guharanira uburenganzira bw’abagore ndetse n’abakora ibikorwa byo gufasha ababikeneye n’imbabare. Iyi nama ije ikurikira ihuriro ryateraniye i New York hagamijwe kuganira ku mugabane w’Afurika, iri rikaba ryarahurije hamwe ba rwiyemezamirimo, abahanga n’inzobere bari baturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Bimwe mu by’ingenzi byaganiriweho muri iyi nama y’umunsi umwe birimo; uburezi bw’abari n’abategarugori, gukora ubucuruzi kw’abagore, ibirebana n’ubuzima (health) ndetse n’abagore nk’ababibyi b’amahoro.

Iyi nama yateranye ahanini hagamijwe ko abafasha b’abakuru b’ibihugu bahurira hamwe bakaganira, buri wese agaragaza ibyo abona bitagenda neza mu gihugu cye ndetse n’icyo akora kugirango abishakire ibisubizo. Madame Kagame yavuze ku bikorwa bya Imbuto Foundation- umuryango akuriye ndetse n’uruhare rwawo mu kuba imbarutso y’impinduka. Kuri ubu, Imbuto Foundation ikora iyo bwabaga ngo ifashe abababaye kurusha abandi mu baturarwanda.

Madame Kagame kandi yari umwe mu batanze ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu kwimakaza amahoro. Yagaragaje inzira abategarugori bo mu Rwanda banyuzemo bagana ku buringanire, ndetse n’akamaro ko kubona ko abari n’abategarugori atari “abamalayika”, ahubwo bakabonwa nk’abantu bagira imiterere runaka bitewe na sosiyete barimo; aha yatanze urugero rw’u Rwanda aho wasangaga ku ruhande rumwe baragizweho ingaruka zikomeye na jenoside, naho ku rundi ruhande ugasanga abandi baragize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo .

Abajijwe ku rugendo rushya u Rwanda rwatangiye rwo guteza imbere ishoramari ndetse n’intambara rurimo igamije guhashya ruswa, Madame Kagame yasubije avuga ko Afurika icyeneye kandi ishoboye kuba yareshya abashoramari bakayigana. Yavuze ko ubufatanye n’ibindi bihugu by’isi bushoboka mu gihe igiharanirwa ari ukugera ku iterambere no kugera k’umusaruro ushimishije.

Madame Jeannette Kagame ari kumwe n'abandi mu kiganiro cyibanze ku ruhare rw'umugore mu kubaka sosiyete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages