00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makerere: Ubujura bw’amanota bwakoze ku banyeshuri 400

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 4 November 2012 saa 10:43
Yasuwe :

Kaminuza ya Makerere iherutse gufatira amanota y’abanyeshuri bagera kuri 400, bo mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo, nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko yajemo ubujura.
Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Polisi imaze gutahura ko amanota yatangiwe mu ishami (Faculty) anyuranye n’ayageze mu nama nkuru ishinzwe amasomo, yataye muri yombi abayobozi 5 bakoraga mu biro bishinzwe amanota.
Ritah Namisango, Umuvugizi wa Kaminuza ya Makerere, yagize ati” twafashe umwanzuro wo gufatira (…)

Kaminuza ya Makerere iherutse gufatira amanota y’abanyeshuri bagera kuri 400, bo mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo, nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko yajemo ubujura.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Polisi imaze gutahura ko amanota yatangiwe mu ishami (Faculty) anyuranye n’ayageze mu nama nkuru ishinzwe amasomo, yataye muri yombi abayobozi 5 bakoraga mu biro bishinzwe amanota.

Ritah Namisango, Umuvugizi wa Kaminuza ya Makerere, yagize ati” twafashe umwanzuro wo gufatira amanota y’abanyeshuri 400 batazemererwa gukora graduation ikibazo kitarajya ahagaragara.”

Yongeyeho ko Polisi irimo gukora iperereza ngo hamenyekane impamvu abayobozi mu biro bishinzwe amanota bayahinduye.

Hagati aho ariko, ibinyamakuru bitandukanye bimaze igihe bitangaza ko muri za Kaminuza zo muri Uganda hagaragara ubujura bw’amanota.

Kaminuza ya Makerere yatangiye gukora nka Kaminuza y’igihugu yigenga mu mwaka wa 1970. Abantu bakomeye nka Milton Obote wayoboye Uganda, Benjamini Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania na Perezida wa Kenya Mwai Kibaki bayizemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages