00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bahawe rugari

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 6 November 2012 saa 02:41
Yasuwe :

Nyuma y’aho ibihugu bikize bishyira igitutu ku bihugu bya Afurika mu kwemerera ababana bahuje ibitsina (bafite ibitsina biteye kimwe), Malawi yo yabahaye rugari.
Ubusanzwe mu mategeko ya Malawi gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mufite ibitsina biteye kimwe, byafatwaga nk’icyaha gihanishwa igifungo kingana n’imyaka 14.
Ariko ubu noneho BBC yatangaje ko polisi yategetse ko nta muntu wongera gufatwa kuko ibyari icyaha byabaye uburenganzira kuri buri wese.
Imibonano mpuzabitsina (…)

Imibonano mpuzabitsina y’ababihuje ntiyemerwa n’amategeko mu bihugu byinshi bya Afurika, no muri Malawi ni ikibazo giteye impungenge, nyamara Leta yiyemeje gukuraho amategeko yabihanaga.

Ibi ariko biterwa ahanini no gutinya ko inkunga Malawi yabonaga zahagarikwa kandi ubusanzwe Igihugu kibarirwa mu bikennye cyane ku isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages