Amakuru aturuka mu gihugu cya Mali yahishuriwe ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, aravuga ko umutwe wa cyisilamu wa Ansar Dine wari warafashe Amajyaruguru ya Mali waba wasabye imishyikirano na Leta nyuma yo kumara ibyumweru bibiri umishwaho ibisasu n’ingabo z’Abafaransa.
Izi nyeshyamba ngo zaba zikoze ibi nyuma y’aho nanone ibihugu bimwe birimo Nigeria, byemereye gutanga abandi basirikare ibihumbi bitandatu bo gufasha ingabo z’u Bufaransa guhashya uyu mutwe.
Undi mutwe wa Azawad na wo ngo waba watangaje ko uretse ibikorwa by’iterabwoba.
Urwandiko rwashyizwe ahagaragara n’iyi mitwe, riragira riti “Dusabye Leta ya Mali n’ingabo z’Abafaransa kujya aho twari turi Kidal na Menaka, kuko ari byo bizatuma habaho imishyikirano yagarura amahoro muri Mali.”
Akanama ka Loni gashunzwe umutekano kemereye ibihugu bigera kuri 15 byo mu burengerazuba bwa Afurika gutanga ingabo, mu rwego rwo guhangana n’imitwe yashakaga kwigarurira igihugu cya Mali; kugira ngo hajyeho amatwara akaze ya cyisilamu ariko ku itariki ya 11 Mutarama uyu mwaka igihugu cy’u Bufaransa cyatangiye kugaba ibitero by’indege no ku butaka kigamije guhashya iyi mitwe.



















TANGA IGITEKEREZO