Ku wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri, inkongi y’umuriro yibasiye Ikigo cya Polisi y’Igihugu, giherereye i Bamako, hakomereka abantu 2 , hanangirika n’ibindi bintu byinshi birimo n’inyubako.
Nk’uko Ubuyobozi bwa Polisi bwabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, iki kigo kiri mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru w’iki gihugu cyatwitswe na bamwe mu bapolisi bo muri icyo kigo, kubera ko hari igice kimwe cy’abapolisi gitoneshwa kuruta abandi.
Nyuma y’aho habereye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Amadou Toumani muri Mali tariki ya22 Werurwe 2012, umutekano ukomeje kuba muke n’ubwo abashinzwe umutekano mu gihugu imbere bakora ibishoboka byose ngo uboneke uko bikwiye.
Jeune Afrique itangaza ko, iki gikorwa kije mu gihe Amajyaruguru y’igihugu cya Mali, amaze igihe kingana n’amezi atandatu (6) yigaruriwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Kisilamu, aho imirwano hagati y’izo nyeshyamba n’ingabo za Leta imaze kwangiriza ibikorwa byinshi by’iterambere, ndetse no guhitana ubuzima bw’abaturage.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iki kigo mu gihe nanone, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika haberaga inama isaba Umuryango w’Abibumbye gufasha igihugu cya Mali mu kugarura umutekano mu gihugu hose, cyane cyane mu Majyaruguru yacyo hakoreshejwe ingufu za gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO