Mu gihe ingabo z’u Bufaransa zitegura kuva muri Mali mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, imirwano ikomeje gukaza umurego mu duce twari twarasubiye mu maboko ya Leta.
.
Nubwo agace ka Gao katari kakibarizwa mu maboko y’abarwanya Leta, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2013 habereye imirwano ikomeye hagati y’abasirikare ba Mali n’abarwanya iyi Leta.
Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi mirwano yatangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita, ikageza ijoro riguye. Humvikanaga urusaku rw’amasasu aremereye, kandi ngo muri iyi mirwano hagaragaye indege nk’uko televisiyo ya Aljazeera ibitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO