Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Barack Obama yatangaje ko Amerika yamaze kwohereza indege 100 mu gihugu cya Niger zizafasha Abafaransa gucunga umutekano muri Mali.
Barack Obama avuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gufasha ingabo z’u Bufaransa n’abandi bose barimo gufasha Mali mu bihe bikomeye by’intambara mu kugarura amahoro muri iki gihugu, ibi kandi ngo bikaba byarakozwe ku bwumvikane n’igihugu cya Niger.
Urubuga malijet.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko indege za nyuma zageze mu gihugu cya Niger ku wa 20 Gashyantare 2013.



















TANGA IGITEKEREZO