Mu matora yabaye ku munsi w’ejo tariki 05 Kamena, Margaret Nantongo Zziwa ukomoka mu gihugu cya Uganda niwe watorewe kuyobora Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA). Uyu niwe mugore wa mbere uyoboye EALA.
Amakuru dukesha urubuga rw’inteko ishinga amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba avuga ko Ku isaha ya saa kumi n’iminota 18 ari bwo Nantongo Zziwa yatsinze Dora Byamukama nawe ukomoka muri Uganda mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kubura ugeza ku majwi 30 yasabwaga. Mu cyiciro cya kabiri Nantongo Zziwa yagize amajwi 33 naho Byamukama bari bahanganye agira amajwi 12.
Abiyamamarije kuyobora EALA bahawe iminota itanu yo gutangaza gahunda bafite. Margaret Zziwa yari ashyigikiwe na Kenya, Tanzaniya n’u Burundi mu gihe Byamukama yari ashyigikiwe na bamwe mu badepite bahagarariye u Rwanda n’abahagarariye Uganda.
Kuva mu mwaka wa 2002 ubwo iyi nteko yajyagaho, Margaret Nantongo Zziwa abaye uwa gatatu uyiyobowe nyuma ya Abdulrahman Kinana wo muri Tanzaniya wayiyoboye guhera muri 2002 kugeza 2007 asimburwa na Abdirahin Haithar Abdi wo muri Kenya.
Aya matora yari yanitabiriwe na bamwe mu batorewe guhagararira u Rwanda mu nteko ya EALA barimo Patricia Hajabakiga, Jacqueline Muhongayire, Christophe Bazivamo, Abdul Karim Harelimana, Pierre Celestin Rwigema, Odette Nyiramirimo, Straton Ndikuryayo, Valerie Nyirahabineza na James Ndahiro.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya EALA yatangiye,ikaba igizwe n’Abadepite bose hamwe 52, harimo abadepite icyenda batorwa muri buri gihugu kongeraho abandi bantu 7 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Muryango, Abaminisitiri baturuka muri buri gihugu bafite uyu muryango mu nshingano zabo ndetse n’Umunyamtegeko mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO