Abanyamakuru bafatanyije b’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cya Maroc, ku wa kane 15 Ugushyingo 2012 bahuriye i Rabbat kugira ngo bamagane ihohoterwa inzego za polisi zakoreye abanyamakuru muri iki gihugu.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP avuga ko imbaga y’Abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bagera ku ijana bari imbere y’ingoro ya Minisiteri y’Ubutabera i Rabbat, ibyo bakaba barabikoze igihe Marroc yizihizaga umunsi w’Itangazamakuru.
Urugaga rw’abanyamakuru bo muri Maroc rwasohoye itangazo ryamagana imyitwarire ya Polisi. Rigira riti ’’Imyitwarire y’abapolisi ku banyamakuru ni ihohoterwa ribakorerwa ku nzego zose z’ubutabera.’’
Abajijwe ku byakorewe abanyamakuru, Mustapha el-Khalfi, Minisitiri w’Itumanaho, yicujije ibyabaye avuga ko amaze kuvugana na Mustapha Ramid, Minisitiri w’Ubutabera, bemeranyijwe ko hagiye gufatwa ingamba kugira ngo ibyo bitazasubira ukundi.



















TANGA IGITEKEREZO