00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc: Mobutu yasabiwe misa bucece nyuma y’imyaka isaga 15 apfuye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 September 2012 saa 12:14
Yasuwe :

Uwahoje ari Perezida wa Zaïre ubu yahindutse Congo Kinshasa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga ku ya 7 Nzeri yasabiwe misa n’umurwango we, inshuti ze n’izumuryango. BIfatanyije mu gitambo cyaturiwe muri Katedalari ya Rabat mu gihugu cya Maroc, aho nta munyamakuru wari wemereye kuhagera ndetse no gufotora ngo ntibyari byemewe.
Amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Mobutu yayoboye Zaïre kuva mu mwaka wa 1965 icyitwa kugeza mu mwaka wa 1997.
Iyi misa yasabwe (…)

Iyi misa yasabwe ntabitangazamakuru byatumiwe, byakozwe n’umuryango n’inshuti zahafi mu muryango gusa.

Abafata amafoto nabo barabujijwe. Batangaza ko Katedalari yari itatse neza kandi irimo abatumiwe.

Nzanga Mobutu uhagarariye umuryango wa Mobutu yavuze ko bibukiye Mobutu i Rabat, kuko ari ho umuryango wari uri mu gihe ubusanzwe ngo bajayaga bamusabira misa yo kumwibuka i Paris, Bruxelles n’i Kinshasa.

Mu baje muri iyi misa harimo inshuti ze z’abanyamahanga harimo na Ahmed Snoussi, wahoze ari Ambasaderi wa Maroc muri Algeria wanakoze mu Muryango Mpuzamahanga wa Loni ashinzwe ibirebana n’agace ka Sahara y’i Burasirazuba.

Ku ruhande rwa Congo, Senateri Édouard Mokolo wa Mpombo, waturutse i Kinshasa yari muri uyu muhango hamwe na Édouard Mokolo wa Mpombo wari warahawe imirimo na Mobutu akirangiza Kaminuza, aho bakomeje gukorana neza nk’umujyanama, yanabaye Ambasaderi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu mwaka wa 1976 anaba Ambasaderi w’u Bufaransa mu mwaka w’1980.

Jeune Aafrique ivuga ko abandi bitabiriye uyu muhango bari mo Seti Yale, wabaye umujyanama wa Mobutu (sécurité du maréchal), hari hateganyijwe kandi kuza na Jenerali Kpama Baramoto, Kpama Baramoto w’imyaka 65 y’amavuko wigeze kuyobora ingabo ku bwa Mobutu.

Abana ba Mobutu basomye amasomo baranarimba mu misa yo kumusabira yamaze amasaha 2.
Nyuma ya misa biyakiriye (cocktail) aho Mobutu yakundaga kujya kwiyakirira.

Nzanga Mobutu umuhungu wa Mobutu yahise yibuka murumuna we Ndokula, wapfuye mu kwezi k’Ugushyingo 2011 umwaka washyize.

Uhagarariye umuryango wa Mobutu avuga ko se ntacyo atakoze ngo ashyire hamwe abaturage ba Zaïre ,avuga ko yakoze ibishoboka ngo igihugu kibe kimwe kandi cyo gucikamo ibice.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages