Ushinzwe ibikorwa by’Itumanaho muri Mauritania, Minisitiri Hamdi Ould Mahjoub yatangarije kuri Televiziyo y’icyo Igihugu ko abasirikare bashinzwe umutekano bibeshye maze barasa umukuru w’igihugu Mohamed Ould Abdelaziz ku bw’amahirwe ararokoka.
Nk’uko BBC yabitangaje Perezida Mohamed Ould Abdelaziz yarashwe arakomereka, akaba ari kuvurirwa mu bitaro biherereye mu mujyi wa Nouakchott.
Ku ikubitiro Radio yo muri Mauritania yari yatangaje ko Perezida Abdelaziz yasimbutse ubwicanyi bwateguwe.
Ibitaro ari kuvurirwamo birinzwe n’inzego z’umutekano.
Perezida Abdelaziz yagiye ku butegetsi hitabajwe ingufu za gisirikare mu mwaka wa 2008, ariko nyuma aza gutsinda amatora yo mu 2009.
BBC ivuga ko ibihugu by’ibituranyi n’abaturage bifata Perezida Mohamed Ould Abdelaziz nk’umuntu urwanya idini ya Islam cyane cyane abayisilamu bo muri Mali.



















TANGA IGITEKEREZO