00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mauritania yashyikirije Libya uwahoze ayobora inzego z’ubutasi za Kaddafi

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 6 September 2012 saa 02:35
Yasuwe :

Igihugu cya Mauritania cyashyikirije Libya Abdallah Senoussi wahoze ayobora inzego z’ubutasi ku butegetsi bwa Mouammar Kaddafi wahiritswe n’abigometse ku bufatanye n’ingabo za OTAN.
Ubutegetsi bwa Libya bwahiritse Kaddafi, bukomeje gushakisha abari inkoramutima ze, kugira ngo bashyikirizwe inkikomu murwa mukuru Tripoli. Ku itariki 24 Kamena Tuniziya nayo yohereje Baghdadi Mahmoud wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kaddafi.
Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ibihuha (…)

Igihugu cya Mauritania cyashyikirije Libya Abdallah Senoussi wahoze ayobora inzego z’ubutasi ku butegetsi bwa Mouammar Kaddafi wahiritswe n’abigometse ku bufatanye n’ingabo za OTAN.

Ubutegetsi bwa Libya bwahiritse Kaddafi, bukomeje gushakisha abari inkoramutima ze, kugira ngo bashyikirizwe inkikomu murwa mukuru Tripoli. Ku itariki 24 Kamena Tuniziya nayo yohereje Baghdadi Mahmoud wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kaddafi.

Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ibihuha by’uko Senoussi azasubizwa muri Libya byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Libya kuri uyu wa Kabiri, bukeye bwaho byemezwa na tereviziyo ya Leta.

Umwe mu bayobozi bwa Mauritaniya yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko, inzira zose zigenga gutanga ukurikiranwaho ibyaha zubahirije.

Senoussi yashakishwaga n’ubutabera bwa Libya ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rw’i La Haye, ashinjwa gutegura ubwicanyi bwakorewe abigaragambyaga bashaka impinduramatwara muri Libya.

Muri Gicurasi 2012 nibwo Senoussi yafatiwe i Nouakchott mu murwa mukuruwa Mauritania ashinjwa kuba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, kandi agakoresha ibyangombwa by’ibihimbano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages