Ku myaka 60, Abdel Basset-Megrahi yapfiriye muri Libiya kuri iki cyumweru azize indwara ya janseri. Uyu mugabo azwi cyane nk’uwahanuye indege y’ i Lockerbie mu mwaka w’1988.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, avugako uyu mugabo usanzwe afite inkomoko muri Libiya, yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege y’Abongereza. Nubwo yahakanye akavuga ko nta ruhare yagize mu ihanuka ry’iyi ndege, basanwe ahamwa n’icyaha mu mwaka w’2001 nyamara Ubwongereza buza ku murekura mu mwaka wa 2009 asubira muri Libiya kubera ikibazo cya kanseri yo mu myanya myibarukiro (prostate).
Iki cyemezo cyo gusubiza Megrahi muri Libiya cyababaje abantu benshi cyane cyane abakomoka mu miryango yaburiye abayo muri iyi ndege. Mu bapfiriye muri iyi ndege 189 bari Abanyamerika. Imiryango yaboyanenze iki cyemezo ivuga ko Megrahi asubijwe muri Libiya aho ari bwakirwe na Gaddafi nk’intwari. Ndetse n’umusenateri w’Umunyamerika Charles Schumer we yemeje ko isubizwa muri Libiya rya Megrahi ari ugushyigikira umuco wo kudahana.
David Cameron ubusanzwe warwanyaga irekurwa rya Megrahi ubwo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki cyumweru nawe yasubiyemo ko Megrahi atari akwiye kurekurwa. Mu gihe Abongereza bo bavuga ko urupfu rwa Mgrahi rutamuhanaguraho icyaha, ndetse ko bagomba no gukomeza gushaka abo bafatanije, bamwe mu bavandimwe ba Megrahi bavuga ko bazakomeza kubwira Isi yose ko umuvandimwe wabo yari intungane.
Ariko nubwo abAvandimwe ba Megrahi bemeza ko nta cyaha yari afite, Leta y’inzibacyuho muri Libiya yemeza ko izakorana n’Abongereza uko bishoboka kose ngo babashe gukomeza gushaka ukuri kuri iri hanurwa ry’iyi ndege y’i Lockerbie, ndetse babafashe no kumenya niba hari abandi bafatanije.
Uyu mugabo w’umunyalibiya Megrahi yahamijwe icyaha cyo kuba yarahanuye indege y’Abongereza. Iyi ndege yahitanye abantu 270, harimo 259 bari bayirimo ndetse na 11 bagwiriwe n’amazu y’aho yaguye.
Uyu Megrahi, niwe wenyine wahamwe n’icyaha mu baregwaga guhanura iyi ndege. Yafatiwe ku kibuga kimwe cyo muri Libiya aho yari ashinzwe ibikorwa by’isosiyete ya Libiya ishinzwe ingendo zo mu kirere. Si ihanurwa ry’iyi ndege gusa yashinjwaga kuko yanashinjwe n’indi ndege y’ Abanyamerika PanAm Flight 103 yerekezaga i Londre mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO