00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mushikiwabo ari I Kinshasa mu biganiro na leta ya Congo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 19 June 2012 saa 02:26
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari I Kinshasa, aho yahuye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Raymond Tshibanga, kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba Congo.
Ibi biganiro biri kwibanda ku mutwe wa M23 na Gen Bosco Ntaganda bavuye mu ngabo za Congo, bakaba bakomeje guteza intambara yatumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo mu Burasirazuba bwa Congo.
Nkuko (…)

Nkuko byatangajwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa guverinoma ya Congo Lambert Mende yagize ati :“Minisitiri w’ubabanyi n’amahanaga w’u Rwanda yaje kugirana ibiganiro ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo, ibiganiro bikomeza no kuri uyu wa kabiri.”

Ku itariki ya 9 Kanama, Lambert Mende uvugira guverinoma ya Congo yari yashimangiye raporo y’umuryango Human RightsWatch (HRW) washinjaga u Rwanda kugira uruhare muri iyi ntambara, ariko leta y’u Rwanda yakomeje kubinyomoza ivuga ko ntaho ihuriye n’abigometse ku ngabo za Congo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages