00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Kenya aratabariza Somalia

Yanditswe na

Emmanuel Nshimiyimana

Kuya 14 June 2012 saa 11:30
Yasuwe :

Kuwa taliki ya 12 Kamena 2012 Minisitiri w’Inteba w’igihugu cya Kenya Raila odinga yasabye Leta Zunze Ubumwe za z’Amerika ndetse n’Abanyaburayi inkunga y’amafaranga n’ingabo byo kurwanya intagondwa z’Abisilamu za Al-Shabab zigaruriye agace ka Kismayo ko muri Somalia.
Raila Odinga yavuze ko ingabo za Kenya zizagera I Kismayo mu kwezi kwa Kanama, yongeraho ko kurwanya Al-shabab bisaba ingabo zirwanira kubutaka, mu kirere, ndetse no mu mazi.
Ariko Michael Mann Umuvugizi w’Umuryango (…)

Kuwa taliki ya 12 Kamena 2012 Minisitiri w’Inteba w’igihugu cya Kenya Raila odinga yasabye Leta Zunze Ubumwe za z’Amerika ndetse n’Abanyaburayi inkunga y’amafaranga n’ingabo byo kurwanya intagondwa z’Abisilamu za Al-Shabab zigaruriye agace ka Kismayo ko muri Somalia.

Raila Odinga yavuze ko ingabo za Kenya zizagera I Kismayo mu kwezi kwa Kanama, yongeraho ko kurwanya Al-shabab bisaba ingabo zirwanira kubutaka, mu kirere, ndetse no mu mazi.

Ariko Michael Mann Umuvugizi w’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’Uburayi avuga ko ibyo bitari mubyo basabwe.

Amato yintambara y’Umuryango w’Ibihugu byinze Ubumwe by’Uburayi yabaye muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2008 mu rwego rwo kurwanya abajura bayobya amato.

Amato icumi y’intambara y’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi niyo agenzura agace k’ihembe ry’ibihugu by’Afurika mu rwego rwo kurinda ibikorwa by’ubushimusi bw’amato bibera mu nyanja y’Ubuhinde.

Nyamara Mann yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Dukwiye kwi tondera amategeko mpuzamahanga, dufite gahunda yihariye yo kurwanya abajuru bibisha amato kandi guhindura gahunda keretse byemejwe n’ibihugu 27 bigize uyu Muryango, turatekereza ko kurwanya Al-shabab byababyiza hakoreshejwe ubundi buryo”.

Abasirikare b’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ingabo Ethiopia, ndetse n’ingabo za Leta ya Somalia zari zashoboye kwigarurira imijyi myinshizi mu mezi ashize.

Ingabo za kenya zageze muri Somalia mu kwezi 10 umwaka ushize, nyamara ntabwo za shoboye kugera i Kismayo.

Kismayo ifatwa nk’indiri kuri uyu mutwe wa Al-Shabab kuko niho bakura ibibatunga vagaca n’imisoro abaturage baho.

Ku bw’ibyo Odinga yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko bitakoroha gutsinda Al-Shabab mu gihe ikiyobora Kismayo, avugako ingabo za Kenya zabonye ko kuhatera byatuma abantu beshi bahatakariza ubuzima.

Odinga kandi avugako Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihu by’Uburayi utigeze ugaragaza ubushake bwo gutabara ,uvuga ko ikibazo cya Kismayo kidahuye no kurwanya abajura bibisha amato mu nyanja ya Atlantic basabwa gukurikirana, ariko avuga ko ubufatanye mpuzamahanga ari ngombwa mu gushakira umutekano iki gihugu kimaze imyaka igera kuri 20 mu ntambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages