Perezida mushya wa Misiri Mohamed Morsi ukomoka mu ishyaka ry’Abavandimwe ba Isilamu(Muslim Brotherhood), kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama yaraye akoze ibidasanzwe muri icyo gihugu, aho yahanaguye ububasha bwahabwaga igisirikare maze anakura Marechal Tantoui ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo amugira umujyanama we.
Akigera ku butegetsi yambuye inama nkuru ya gisirikare ububasha bwo kugenga ubutegetsi nshingamategeko, ubu bubasha abushyira mu biganza bye.
Ku bijyanye n’ubutegetsi nshingamategeko, abasirikare bari bafite uburenganzira bw’ikirenga butuma bashobora guhakana itegeko rishya, bakagira n’uruhare mu myandikire y’itegeko nshinga rishya.
Bifatiye ku byatangajwe na perezida Morsi kuri iki cyumweru, byose byasubiwemo ndetse ububasha busigaranwa na Perezida Morsi aba ari nawe uyobora ubutegetsi nshingamategeko.
Ibi byemezo bya Morsi byatunguranye haba muri politiki ndetse no mu baturage basanzwe, aho bibaza niba Tantaoui yemeye kuva kuri uyu mwanya ku giti cye. Ibi bikaba byatumye bimwe mu bitangazamakuru bitangira gukwirakwiza impuha ko hari ibikorwa bibi byaba bitegurwa n’abasirikare kubera kutishimira ibi byemezo.
Perezida Morsi we yatangaje ko kuba akomeje kwambura ubutegetsi abasirikare, ari uburyo bwo gutuma bashyira umutima ku gikorwa kimwe ari cyo cyo kurinda igihugu. Yanongeyeho ko bigamije kubaka ejo hazaza heza, hatunganijwe n’amaraso mashya yari amaze igihe ategerejwe.
Abasesengurira hafi bo batangaza ko uyu perezida ari kugerageza kwigizayo abantu bose bagaragaraga mu buyobozi bw’igitugu bwa Hosni Mubarak.
Impamvu z’ingenzi aba basesenguzi bashingiraho, n’ugukura Marechal Hussein Tantoui k’ubuyobozi bwa Minisiteri y’ingabo nk’umwanya yafashe mu gihe cy’imyaka 20 ku butegetsi bwa Hosni Mubarak, akamusimbuza General Abdel Fattah al Sissi wari ushinzwe gutanga amabwiriza mu gisirikare.
Uwahoze akuriye Etat major akaba n’umuyobozi mu nama y’abasirikare Sami Anan, nawe yashyizwe ku ruhande muri iyi mirimo, asimbuzwa General Sedki Sobhi. Aba bose uko bakuwe mu gisirikare bagizwe abajyanama ba perezida Morsi.
Indi mpamvu ikomeye ku basesenguzi, ni uko uwagizwe visi perezida mohamed Mekki, yari umucamanza akaba yaranagize uruhare mu kuburanisha abagize uruhare mu kwiba amajwi mu matora yo mu mwaka wa 2005, yatsinzwe na Mubarak wahiritswe n’imyivumbagatanyo y’abaturage ku itariki 11 Gashyantare 2011.
Mourard Ali ukuriye ishyaka ry’ubwisanzure n’ubutabera (PLJ), yatangaje ko Morsi ari umuyobozi w’imbaraga. Yagize ati “Morsi arashoboye izi mpinduka ni nziza kuko igisirikare cyari gikwiye kuvugururwa”. Ndetse mu bice byinshi bibarizwamo abayisilamu bahuriye muri Tahrir mu murwa wa Cairo bishimira ibi byemezo bya Perezida Morsi.
Morsi kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa Kamena, yashyizeho ubutegetsi bwitaruye cyane igisirikare. Mu gihe ubutegetsi bwa gisirikare aribwo bwatanze abayobozi bose nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa cyami. Ibi bituma hari abavuga ko uyu mu perezida mushya yazayobora arebana ay’ingwe n’igisirikare.
Iri vanwa rya Marechal Tantoui ku mwanya wo kuyobora Minisiteri y’ingabo n’izindi mpinduka bibaye mu gihe muri iki gihugu hari kuvugwa ibibazo ku musozi wa Sinai, aho hafi n’umupaka wa Israel n’intara ya Gaza, abarinda umupaka bagera kuri 16 bishwe ku itariki 5 z’uku kwezi kwa Kanama. Muri iyi minsi iri mu gikorwa cyo guhangana n’itsinda ry’ibyihebe bishinjwa kugira uruhare mu gufasha muri iki gikorwa cy’ubwicanyi.



















TANGA IGITEKEREZO