00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri:Urubanza rwa Mubarak ruzasubirwamo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 14 January 2013 saa 07:47
Yasuwe :

Ubucamanza bwo mu gihugu cya Misiri, bwemereye Hosni Mubarak wahoze ayobora iki gihugu gusubiramo urubanza rwe aregwamo ibyaha byo kuba atarabujije imfu z’abantu babarirwa mu magana baguye mu myigaragambyo yasabaga ko ubutegetsi bwe buvaho.
BBC ivuga ko Hosni Mubarak yari yajuririye igihano yahawe cyo gufungwa burundu kuva yahamywa ibyo byaha muri Kamena 2012.
Mu rubanza rwamaze igihe gito, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Cairo rwategetse ko urubanza rwa Mubarak na Habi al-Adly wahoze ari (…)

Ubucamanza bwo mu gihugu cya Misiri, bwemereye Hosni Mubarak wahoze ayobora iki gihugu gusubiramo urubanza rwe aregwamo ibyaha byo kuba atarabujije imfu z’abantu babarirwa mu magana baguye mu myigaragambyo yasabaga ko ubutegetsi bwe buvaho.

BBC ivuga ko Hosni Mubarak yari yajuririye igihano yahawe cyo gufungwa burundu kuva yahamywa ibyo byaha muri Kamena 2012.

Mu rubanza rwamaze igihe gito, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Cairo rwategetse ko urubanza rwa Mubarak na Habi al-Adly wahoze ari Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu rusubirwamo.

Abashyigikiye Hosni Mubarak bari mu rukiko bahise berekana ibyishimo byinshi kubera icyo cyemezo.

Mubarack na Habi al-Adly bazaguma mu munyururu mu gihe amaperereza mu zindi manza baregwamo akomeje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages