Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongereye manda y’umwaka umwe ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO, iyi manda ikaba izarangira tariki 30 Kamena 2013.
Nk’uko tubikesha Radio Okapi, icyibanze Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gasaba Monusco ni ukurengera abaturage bakomeje gutikirira mu makimbirane akomeje kuyogoza iki gihugu.
Kongerwa kwa manda ya MONUSCO bibaye mu gihe u Rwanda rwari rwakomeje kugaragaza uburyo uyu mutwe w’ingabo udakora akazi kawe uko bikwiye, ko nta na kimwe wigeze ugeraho n’ubwo ufite ingabo zigera ku 20,000 ndetse ukanakoresha miliyari imwe n’igice buri mwaka.
Mu minsi ishize bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe na Loni ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi iruhande rwa Al-Qaeda, batangaza byinshi ku kuntu ingabo za MONUSCO zagiye zibafasha muri byinshi, birimo no kubaha ibiribwa n’imiti.
Uwitwa Jonas Niyonsaba w’imyaka 23 y’amavuko, yahoze ari umurwanyi wa FDLR aza gutahuka mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, yavuze ko MONUSCO, umutwe wa Loni ugizwe n’ingabo 20,000, washyikirije ibiribwa itsinda ry’abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Lt Kayitana, ubwo bari bakimara kwigarurira agace ka Nyabyondo gaherereye hafi ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko uwo mutwe wari umaze kwirukana ingabo za Leta y’icyo gihugu FARDC, aha hakaba hari mu kwezi kwa Gashyantare 2012.
Usibye kandi aya makuru y’uko MONUSCO ikorana na FDLR, byakomeje kujya bitangazwa ko uyu mutwe ugira n’uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi n’uburuzi bw’abamabuye y’agaciro.
Ibi byose ariko Umuvugizi wa Monusco Madnodje Mounoubai yakomeje kujya abihakana yivuye inyuma, ndetse yemeza ko Monusco yakoze akazi kayo neza, kubera ko yabashije kuyobora neza amatora aherutse kubera muri Congo, kugira uruhare mu ivugurura ry’amategeko, kubungabunga umutekano no kurengera abaturage.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Madnodje yatangaje ko na Minisitiri w’Intebe wa Congo Matata Ponyo ashimira akazi MONUSCO yakoze, ibyo ngo yabitangaje igihe aheruka mu ruzinduko rw’akazi mu burasirazuba bwa Congo, hashize ibyumweru bibiri.
Ibyo gushima MONUSCO ariko ntibibonwa kimwe n’Abanyekongo bose kuko hari benshi barega uyu mutwe kuba urebera gusa mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwa Congo kuva muri Mata.
Urwo ruhande rw’Abanyekongo ruvuga ko Monusco yateshutse ku nshingano yayo y’ibanze ariyo yo kurengera abaturage, ndetse ko ntacyo ikora ngo ihoshe iyicwa ry’Abanyekongo.



















TANGA IGITEKEREZO