Inzego za Leta ya Kongo Kinshasa ziremeza ko inyeshyamba zitwaje imihoro kuri uyu wa mbere zinjiye mu ngo z’abaturage maze zica abagera kuri 20.
Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyefpo, Marcellin Cishambo yatunze agatoki abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR. Cishambo yavuze ko izi nyeshyamba zishe abaturage bagera kuri 20 mu gace bita Kamananga.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari ingabo za Leta zoherejwe ngo zikurikirane izi nyeshyamba, nyuma yaho zari zimaze no gushumuka inkongi y’umuriro ku mazu asaga 21.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), Cishambo yibukije itangazamakuru ko no mu majyaruguru, abasirikare 12 ba Loni bakomerekejwe.
Gusa ariko umuvugizi wa Loni yemeje ko ibi bitero byabaye, ariko we ntiyabashije kumenya aba bikoze.


















TANGA IGITEKEREZO