00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni agomba kuvanwa ku butegetsi ku ngufu- Col.Besigye

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 7 October 2012 saa 04:43
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyaka ritavugwa rumwe na leta ya Uganda(FDC) Kizza Besigye, yatangaje ko Perezida Museveni umaze imyaka irenga 26 ayobora, agomba kuvanwa kuvanwaho kubera ibikorwa bitari byiza bibera mu gihugu birimo ruswa ikabije. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sunday Monitor mu gace ka Kasangati kari karinzwe n’abashinzwe umutekano benshi, Col.Kizza Besigye yatangaje ko kugeza ubu igihugu cya Uganda cyirangwamo urugomo rukabije, bityo ngo kuvaho kwa Perezida Museveni cyikaba (…)

Umuyobozi w’ishyaka ritavugwa rumwe na leta ya Uganda(FDC) Kizza Besigye, yatangaje ko Perezida Museveni umaze imyaka irenga 26 ayobora, agomba kuvanwa kuvanwaho kubera ibikorwa bitari byiza bibera mu gihugu birimo ruswa ikabije.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sunday Monitor mu gace ka Kasangati kari karinzwe n’abashinzwe umutekano benshi, Col.Kizza Besigye yatangaje ko kugeza ubu igihugu cya Uganda cyirangwamo urugomo rukabije, bityo ngo kuvaho kwa Perezida Museveni cyikaba aricyo gisubizo cyonyine gisigaye.

Besigye yakomeje agira ati “Museveni agomba kuvanwa ku butegetsi ku ngufu kuko kugeza ubu adateze kuvaho ku mahoro, arakoresha uburyo bwose bushobotse kugira ngo akomeze kuburambaho bityo niyo mpamvu natwe twakoresha uko dushoboye akavanwaho.”

N’ubwo ariko Kizza Besigye avuga ibi, yatangaje ko kuvanaho Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM, bitazasaba ko hakoreshwa intwaro nk’izo Museveni yakoresheje mu myaka 26 ishize, ahubwo ngo agomba kuvanwaho biciye mu ngendo zitandukanye zizakorwa zimwamagana.
Besigye ati “ubu tugiye gukaza imyigaragambyo nk’uko twabikoze mu minsi ishize, kandi dufite icyizere ko azavaho bidatinze.”

N’ubwo ariko Besigye avuga ibi, ku itariki ya 6 Ukwakira Polisi ya Uganda yabujije uyu munyapolitike kuva iwe mu gace ka Kasangati agiye kuri gereza gufata amashilingi miliyoni 2.7 aheruka kwamburwa.

Mu gihe hitegurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ku itariki ya 9 Ukwakira igihugu cya Uganda kibonye ubwigenge, Col. Kizza Besigye we yatangaje ko abayoboke be batazayitabira avuga ko batarabona ubwigenge buhagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages