Umukuru w’igihugu cya Afurika y’epfo Jacob Zuma, aratangaza ko yasuye umukambwe Nelson Mandela mu bitaro akavuga ko ameze neza.
Umuvugizi wa Perezida Zuma, Mac Maharaj, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umukuru w’igihugu yijejwe ko Mandela ari kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu bitaro by’i Pretoria.
Mandela yagiye mu bitaro ku wa gatandatu ushize tariki ya munani Ukuboza 2012, ngo asuzumwe kuko atari ameze neza.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’epfo bivuga ko icyemezo cyo kumujyana kwa muganga cyafashwe vuba cyane, ku buryo hari n’abo mu muryango we batabimenye.



















TANGA IGITEKEREZO