Kuri uyu wa Kane Abantu barenga 100 bahitanywe n’impanuka y’ikamyo yari itwaye lisansi mu Majyepfo ya Nigeria. Abandi benshi barakomereka.
Abayobozi bo muri iki gihugu bavuze ko iyo kamyo ikigwa itahise iturika, akaba ariyo mpamvu abantu baje ari benshi bafite gahunda yo kwivomera lisansi iyo modoka yari itwaye.
Amakuru atangazwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza BBC ari nayo dukesha iyi nkuru, avuga ko imodoka yaturitse hamaze kugera abantu benshi lisansi ikabatwika ari nabyo byatumye abantu basaga 100 bahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.
Impanuka nk’izi zikunze kubera mu gace ka Delita kuko ngo hari imihanda idakoze neza.
Ikindi ni uko abaturage bo muri aka gace bafite ibibazo by’ubukene ku buryo badashobora kwihanganira kubona lisansi imeneka ntibajye kuyivoma. Ibi akaba ari nabyo byabaye bigatuma abantu bangana batya bahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO