Abantu basaga 34 nibwo bishwe mu gitero cyibasiye isoko ry’amatungo rya Potiskum mu Karere ka Yobé gahereye mu Majyaruguru y’u burasirazuba bwa Nigeriya.
kuri uyu Kane tariki ya 3 Gicurasi 2012,umwe mu bayobozi bashinzwe serivisi z’ubutabazi avuga ko uburemere bw’icyo gitero bushobora gutuma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP)igira iti:”Umuntu wari ku bitaro igihe bazanaga abakomerekeye muri icyo gitero utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yatubwiye ko abantu 50 aribo bashobora kuba bapfuye kuko hari n’imiryango yari maze gushyingura abayo”.
Iyo nkuru ikomeza ivuga kandi ko kugeza magingo aya muri ibyo bitaro hari indembe 22 zakomerekeye mu gitero cyibasiye isoko.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Yobé kibasiwe n’ayo mahano Toyin Gbadegesin, yatangaje ko hashize icyumweru abantu bitwaje imbunda bagerageza gutera iryo soko kugirango basahure amatungo y’abacuruzi.
Toyin yakomeje atangaza ko ubwo bwicanyi bwakurikiye ubujura bwari bwakozwe ku manwa y’ihangu n’agatsiko k’abagizi ba nabi n’ibisambo kuri uyu Kabiri.


















TANGA IGITEKEREZO