Polisi yo muri Nigeria iratangaza ko abantu bane batakaje ubuzima mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bagatwika Ibiro bya Polisi n’iby’ubuyobozi bw’ibanze mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko igitero cyagabwe uyu munsi mu Mujyi wa Song hafi y’umupaka uhuza Nigeria na Cameroon.
Urwego rw’Ubuvugizi bwa Polisi rwatangaje ko hapfuye abantu bane barimo umusirikare, umupolisi n’abasivili babiri.
Polisi ntiramenya abagize uruhare muri ibi bikorwa abo ari bo, usibye ko ngo abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bari baragambiriye gutera Intara ya Adamawa, ari na yo yabereyemo aka kaga.



















TANGA IGITEKEREZO