Kuva kuri uyu wa Mbere, Gen. Ntaganda Jean-Bosco arahakana kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu hagati y’ingabo zahoze zirwanira CNDP zisaga 100 n’iza FARDC zirwanira Leta ya Kinshasa.
Ku itariki ya 1 gicurasi 2012, mu kiganiro kuri telefoni nibwo Jean-Bosco Ntaganda wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo za CNDP yagize ati : « Ntaruhare na rumwe mfite mu ntambara ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo zatorotse FARDC na Leta, ndi mu kiraro cy’inka zanjye giherereye i Mushaki, n’abayobozi banjye mu gisirikare bazi neza aho ndi barabinsabye ndetse na perezida Joseph Kabila arabizi».
Iyi mirwano itangiye gufata intera ndende kuva mu ntango za Mata 2012, ubwo abofisiye bakuru bagera ku icumi n’ingabo zisaga 100 bahoze muri CNDP batorokaga igisirikare cya FRDC bakagana ishyamba.
Inkuru dukesha Jeunes Afrique ivuga ko kuva kuwa 29 Mata aribwo izahoze ari inyeshyamba za CNDP zongeye gufata intwaro zitangira guhangana n’ibirindiro bya FARDC mu Karere ka Masisi.
Andi makuru avuga ko izi ngabo zigometse kububutegetsi bwa Kinshasa zashyize hamwe n’abarwanyi bo mutwe wa Mai Mai, uregwa kuba warahohoteye abagore basaga 400 mu mwaka wa 2010 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.
Kuba imirwano yongeye gututumba hagati y’ingabo zahoze ari za CNDP na FARDC, mu gihe Ntaganda wari umaze iminsi atakiboneka mu Mujyi wa Goma ni zimwe mu mpamvu zatumye benshi bemeza ko ari inyuma y’icyo gikorwa kimaze kuvana abantu benshi mu byabo n’abandi bakomeje kuhatakariza ubuzima.
Foto:anngarrison.com



















TANGA IGITEKEREZO