00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamweru yongeye kwicwa mu Burundi

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 8 May 2012 saa 09:42
Yasuwe :

Mu gihugu cy’uBurundi umuntu witwaje intwaro yishe nyamweru w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 mu mujyi mukuru wa Bujumbura, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2012.
Ku inshuro ya 18 y’ubwicanyi bukorewe ba nya mweru mu imyaka ine gusa ishize mu gihugu cy’uBurundi, uyu mwicanyi yashimuse uyu mukobwa, aramwica kandi amusataguramo ibice byishi maze arabijyana .
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), bivugako muri aka karere k’ibiyaga bigari ba nyamweru bazwiho guhabwa (…)

Mu gihugu cy’uBurundi umuntu witwaje intwaro yishe nyamweru w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 mu mujyi mukuru wa Bujumbura, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2012.

Ku inshuro ya 18 y’ubwicanyi bukorewe ba nya mweru mu imyaka ine gusa ishize mu gihugu cy’uBurundi, uyu mwicanyi yashimuse uyu mukobwa, aramwica kandi amusataguramo ibice byishi maze arabijyana .

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), bivugako muri aka karere k’ibiyaga bigari ba nyamweru bazwiho guhabwa akato ikindi kibazo ni uko bicwa, imibiri yabo ikagurishwa abapfumu, kuko bamwe bavuga ko ingingo z’imibiri yabo ibamo ubushobozi ndenga kamere.

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura Léonce Ndirinzirindi, yavuze ko uyu mwicanyi yashimuse uyu nya mweru afatanije n’abandi bicanyi barindwi baje mu nzu uyu mukobwa yari mo, bitwaje amacumu, n’imihoro, Yongeye ho ko abo bicanyi bamwishe, bamuca mo ibice kandi barabitwara .

Ba nyamweru 18 nibo bamaze kwicwa mu gihugu cy’u Burundi kuva muri 2008 nubwo ubu ubwicanyi bwagabanutse nyuma ya ho abagizi ba nabi bagera ku 8 ba biryozwaga muri 2009.

Umuyobozi w’ihuriro rya ba nyamweru mu Burundi Kassim Kazungu, avuga ko Leta yananiwe gucunga umutekano wa ba nyamweru, yongeraho ko nabo Leta yafashe bari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi yagiye ibarekura badahanwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages